wex24news

Iran yagabye igitero kuri Israel

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024 Iran yarashe ibisasu byo mu bwoko bwa missile ballistic muri Israel, nk’uko Igisirikare cya Israel cyabyemeje.

Iran yemeje ko yarashe ibisasu byinshi kuri Israel, Igisirikare cya Israel cyemeje ko Iran yarashe ibisasu bigera ku 180, ibyinshi muri byo bikaba byaburijwemo bitageze ku butaka.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make ingabo za Israel zinjiye muri Lebanon guhungana n’umutwe wa Hezbollah ufashwa na Iran. Hari hashize kandi amasaha make Amerika itanze umuburo ko Iran iri gutegura igitero simusiga kuri Israel.

Ubutumwa bwatanzwe n’Igirikare cya Israel bwagiraga buti “Mu mwanya muto ushize Iran yarashe misilles ku butaka bwa Israel. Iturika muri kumva ni iry’ibisasu biri kuburizwamo biri mu kirere cyangwa ibiri kugera ku butaka”,

Burakomeza buti “Igisirikare cya Israel kiriteguye bihagije haba mu bwirinzi no kugaba igitero igihe cyose bikenewe”.

Iki gisirikare cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka byose ngo gihangane n’ibyo bisasu ariko cyasabye abaturage ba Israel gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kuko uburyo iki gisirikare gikoresha bwo kuburizamo ibisasu butari bwizewe bihagije.

By’umwihariko abaturage b’i Tel Aviv no mu bindi bice byo muri Israel hagati basabwe kwihisha ibyo bisabu ahabugenewe munsi y’ubutaka cyangwa bakaguma mu bindi byumba byizewe ko batagerwaho na byo.

Ntiharamenyekana umubare w’ibisasu Iran yarashe muri Israel ndetse n’uduce twose byaba byaguyemo gusa Al Jazeera yatangaje ko abaturage babiri i Tel Aviv bakomorekejwe n’ibyo bitero mu buryo budakabije.

Iran yahamije ko ibitero byayo byagabwe bitagabwe mu duce tw’abasivile ahubwo byoherejwe ku birindiro by’igisirikare bitandukanye.

Ni mu gihe ariko irindi rasana ryabereye mu Karere ka Jaffa i Tel Aviv mbere y’uko Iran irasa kuri Israel na ryo ryahitanye abantu bane nk’uko Polisi ya Israel yabitangaje gusa ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byo bivuga ko ari abantu umunani.

Igisirikare gishamikiye kuri Islam cya Iran cyamaze kwigamba ibyo bitero aho cyatangaje ko cyarashe kuri Israel missiles zibarirwa muri mirongo mu rwego rwo kwihorera nyuma y’iyicwa ry’abayobozi ba Hezbollah.

Iki gisirikare cyavuze ko Israel ihura n’akaga gakomeye niramuka igerageje kurasa kuri Iran. Ni mu gihe umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yamaze gutangaza ko biteguye kwirinda no kwihorera ku bitero bya Iran ariko ko birakorwa mu gihe gikwiriye.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yategetse ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati gufasha mu kuburizamo ibitero bya Iran kuri Israel nk’uko zabikoze ku kindi gitero Iran yagabye kuri Israel muri Mata 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasabye ko intambara iri gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati yahagarara.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko u Bwongereza bwanenze bikomeye iki gikorwa cya Iran, avuga ko u Bwongereza burajwe ishinga n’umutekano wa Israel no kurinda abasivile.

Espanye na yo yasohoye itangazo rinenga iki gitero, iti “Umuryango mpuzamahanga ukwiye kugira icyo ukora byihutirwa kugira ngo ihagarike uyu mwuka mubi ukomeje mu karere ushobora kubyara ingaruka zitandukanye.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *