wex24news

Iran yateguje Israel ibindi bitero 

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko nyuma yo kugaba igitero cya misile mu mujyi wa Jerusalem na Tel Aviv, witeguye kugaba ibindi bifite ubukana bwisumbuyeho mu gihe Israel yakwihorera.

An anti-missile system operates after Iran launched drones and missiles towards Israel, as seen from Ashkelon, Israel April 14, 2024. REUTERS/Amir Cohen     TPX IMAGES OF THE DAY

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024 ni bwo igisirikare cya Israel cyatangaje ko misile zaturutse muri Iran ziri kuraswa muri iyi mijyi ikomeye, gisobanura ko abaturage bose bamaze kujya mu bwihisho bwateganyijwe.

IRGC yatangaje iti “Mu rwego rwo gusubiza ubwicanyi bwakorewe Ismail Haniyeh, Sayyed Hassan Nasrallah na Nilforoshan, twarashe mu mutima w’ubutaka bwafashwe [na Israel]. Leta y’Aba-Zionist nisubiza ku gitero byacu, ibindi tuzagaba biba bifite ubukana burushijeho.”

Haniyeh uvugwa yari Umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu rwego rwa politiki, akaba yariciwe muri Iran muri Kanama 2024. Nasrallah we yari Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah, we na Brig Gen Abbas Nilforoshan wari Komanda wungirije wa IRGC ushinzwe ibikorwa biciwe muri Liban mu cyumweru gishize.

Umuvugizi w’igisirikare cya Iran, Daniel Hagari, yatangaje iki gitero kigomba kugira ingaruka kuri Iran, ateguza ko biteguye gusubiza.

Ati “Hazabaho ingaruka. Tuzasubiza aho ari ho hose, igihe icyo ari cyo cyose no mu buryo tuzahitamo, hashingiwe ku mabwiriza tuzahabwa na Leta ya Israel.”

Misile zirenga 100 ni zo zarashwe muri iyi mijyi. Zimwe muri zo zapfubirijwe mu kirere hifashishijwe uburinzi bwa Iron Dome, izindi zigera ku butaka. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze ubufasha mu guhangana n’iki gitero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *