Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira, (International Organisation for Migaration, IOM), ryatangaje ko abantu 45 bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’,ubwato bubiri bwari butwaye impunzi n’abimukira baturutse muri Afurika bwarohamye ku nkombe z’inyanja itukura ku give cya Djibouti.
Ejo ku wa Kabiri IOM yatangaje ko ubwo bwato bwavuye muri Yemen bupakiye abantu 310 mbere yo kurohama mu nyanja Itukura.
Yongeyeho ko bakomeje gukora ibikorwa by’ubutabazi kandi barokoye ubuzima bw’abantu 32 mu gihe abandi bagishakishwa.
Abashinzwe umutekano ku nkombe za Djibouti bo bavuze ko ibikorwa byo gutabara byahurijwe hamwe uhereye ku ya 01 Ukwakira, aho abagera ku 115 barokowe ariko abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.
Bagize bati: “Turakomeza gushakisha ababuze no kubungabunga umutekano w’abarokotse.”
Bakomeje bavuga ko ubwo bwato bwarohamye muri metero 150 gusa uvuye ku mucanga uri hafi y’akarere ka Khor Angar kari mu Majyaruguru ashyira ’Uburengerazuba bwa Djibouti.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bakunda kwambuka baciye inzira y’amazi berekeza mu bihugu nk’Arabiya Sawudite n’ibindi bajya gushakiramo ubuzima, gusa imiryango yita ku Mpunzi n’Abimukira n’Imiryango itabara imbabare yatangaje ko ari inzira zishobora gutera akaga ku Isi.