Ibitaro by’akarere bya Nyarugenge byafunze imiryango by’agateganyo, abarwayi bari babirwariyemo basabwa kujya mu yandi mavuriro, kuko muri ibyo bitaro hari imirimo yo kubaka no gusana iri kuhakorerwa itashoboraga gukorwa harimo abarwayi, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, avuga ko imirimo igiye kuhakorerwa ari ugusana ibintu bimwe na bimwe no kongerera ubushobozi ’system’ zihari.
Ati “Hari imirimo iri gukorwayo yo kubaka no gusana, ntabwo rero byakorwa harimo abarwayi, ariko ni imirimo y’igihe gitoya […] ntabwo navuga neza ngo ni igihe kingana gute, ariko ntabwo ari ukubaka ibintu byinshi, ntabwo rero ari ibintu bizasaba igihe kirekire kuburyo nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishobora kongera gukora.”
Niyingabira yavuze ko abarwayi bari bari muri ibyo bitaro bimuriwe ku bindi bitaro n’amavuriro bifite ubushobozi bwo kubitaho no kubaha ubuvuzi babonaga muri ibyo, ndetse avuga ko abandi babiganaga na bo bagiriwe inama yo kugana ibindi.
Ati “Ntabwo dutekereza ko hari bubemo icyuho muri serivise z’ubuvuzi bari basanzwe bakura mu Bitaro bya Nyarugenge, kandi ibyo bitaro na byo bizongera bigaruke mu gihe gito bimaze gutunganya ibidatunganye.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibyo bitaro bishobora gusohora itangazo mu gihe cya vuba rimenyekanisha iby’iki cyemezo.
Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye gukora mu mwaka wa 2020, bisabwe n’abatuye mu murenge wa Nyamirambo, no mu bice bituranye na wo.
Ubwo ibi bitaro byatangiraga gukora, Umuyobozi wabyo yatangaje ko bije kunganira ibya Muhima mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Iyi ntego yagezweho kuko ubu biganwa n’ababyeyi barenga 200 baje kubyara buri kwezi.
Muri serivisi z’ibitaro bakira abarwayi bari hagati ya 500 na 700 mu kwezi. Ibitanda 120 ibitaro byatangiranye bikoreshwa ku rugero rwo hejuru kuko akenshi usanga 90% biriho abarwayi.
Kubaka ibi bitaro byatwaye miliyari 7,1 Frw mu gihe ubariyemo n’ibikoresho, agaciro kabyo kahise kagera kuri 9,8 Frw gusa byari biteganyijwe ko imirimo yose igomba gutwara miliyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bikubakwa ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri.
Byatangiranye abakozi 87, bifite inzobere mu kuvura abana, ababyeyi, kubaga indwara zitandukanye n’abandi.
Ibi bitaro byiyongera ku bya Muhima biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge bikaba n’akarusho kuri ako karere kuko nta bitaro bifatika kagiraga, aho wasangaga abaturage bako bivuriza ku bitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).