wex24news

M23 wateye utwatsi ibirego bya Loni

Umutwe wa M23 ku wa Gatatu wateye utwatsi ibirego by’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwawushinje gusahura amabuye y’agaciro yo mu gace ka Rubaya.

Ni ibirego uyu mutwe iheruka gushinjwa n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita.

Uyu ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’umutekano ka Loni, yavuze ko kuva muri Mata uyu mwaka ubwo M23 yigaruriraga agace ka Lubaya ko muri Teritwari ya Masisi buri kwezi yinjiza byibura $300,000 ikura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

M23 mu itangazo yasohoye biciye mu muvugizi w’ishami ryayo rya Politiki, Lawrence Kanyuka, yateye utwatsi ibyatangajwe na Madamu Keita.

Uyu mutwe wavuze ko uhangayikishijwe cyane n’”ibirego biyobya” bya Keita biwushinja gucukura amabuye y’agaciro muri Rubaya, uti: “Duteye utwatsi twivuye inyuma ibyo birego”.

M23 yakomeje igira iti: “Ukuba kwacu muri Rubaya nk’uko bimeze no mu tundi duce twabohoye, biri mu rwego rw’ubutabazi gusa. Mbere y’uko dutabara, Rubaya yari indiri ya FDLR, Nyatura n’ingabo z’u Burundi zari zaragize abatuye aka gace abacakara bagashora abana mu bikorwa by’ubucukuzi; kandi bigakorwa bizwi n’ubutegetsi bwa Kinshasa na MONUSCO”.

M23 yavuze ko mbere y’uko ijya muri kariya gace yo ubwayo yari yaratanze impuruza ya Jenoside yagatutumbagamo; gusa bikarangira abarimo MONUSCO bayimye amatwi.

Yunzemo iti: “Ingufu zacu zibanze ku kubohora abaturage FDLR yabagenzuraga, gukumira Jenoside, gushyira iherezo ku ikoreshwa ry’abana mu bucukuzi, ndetse no guha amahoro n’umutekano bene wacu”.

Ku bwa M23, ibirego bya MONUSCO bigamije “kurangaza abantu” ngo badaha umwanya inyungu z’ubukungu ikura muri Congo.

Uyu mutwe wasabye buriya butumwa kugaragaza igihamya cy’ibyo uvuga, kirimo n’icya $300,000 iheruka gutangaza ko M23 yinjiza buri kwezi. Wavuze ko MONUSCO ari yo yinjiza amafaranga menshi biciye mu masezerano yasinyanye na Kinshasa.

Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye yagaragaje ko MONUSCO ari yo iza ku isonga mu gutuma ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC kirushaho kuba kibi.

Yatanze urugero rw’uko muri 2013 muri Congo habarizwaga imitwe yitwaje intwaro iri hagati ya 44 na 50, gusa nyuma y’imyaka 10 iyi mibare ikaba yaratumbagiye ikagera kuri 255; nk’uko imibare y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.

Ati: “Intege nke za MONUSCO zo kunanirwa kwambura intwaro iyi mitwe yitwaje intwaro nk’uko byari muri manda yayo, byatumye ihita irushaho kwiyongera mu karere. Ubu butumwa ntibwananiwe gukemura umuzi w’amakimbirane gusa, ahubwo bwanemeye ibisabwa kugira ngo imitwe yitwara gisirikare isagambe”.

M23 yagaragaje ko raporo zitandukanye zerekana ko MONUSCO ikomeje guha imyitozo ndetse n’ibikoresho imitwe itandukanye, birimo intwaro, amasasu ndetse n’ubuvuzi ku barwanyi bayo bakomerekera ku rugamba ndetse ikanabajyana ku bitaro byaba iby’imbere muri RDC ndetse no hanze yayo. Uyu mutwe uvuga ko ibi biri mu bigaragaza ko buriya butumwa bwa Loni buri mu bagira uruhare mu gutuma ibintu birushaho kuba bibi.

M23 yanagaragaje ko kuba hari bamwe mu bayobozi ba MONUSCO bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bakomeza kugirana umubano n’inkozi z’ibibi zakoze Jenoside, zirimo na FDLR.

MONUSCO kandi yashinjwe kugirana imikoranire n’umutwe wa ADF-NALU umaze igihe ukorera ubwicanyi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, ikindi ikaba ikunze kureberera ubwicanyi ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rikorera abasivile.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *