wex24news

RIB yafunze myugariro wa Gasogi United

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin ukekwaho ibyaha bitatu birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we.

Tariki ya 23 Nzeri 2024, ni bwo RIB yataye muri yombi Nshimiyimana Marc Govin ukinira ikipe ya Gasogi United. Ni nyuma y’uko hatanzwe ikirego cy’uko uyu musore akoresha ibikangisho ku wo bahoze bakundana.

Uyu musore w’imyaka 24, arakekwaho ibyaha bitatu nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabibwiye UMUSEKE. Arakekwaho gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

RIB ivuga ko Marc Govin yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye nyuma y’uko yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, akabikora agamije kumwihimuraho kuko yaramaze kumusezera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko mu ibazwa ry’uyu myugariro, yemeye ko mu gihe yari akiri kumwe n’umukunzi we, hari amafoto yamufashe agaragaza ubwambure ariko bamara gutandukana akamukangisha kuyashyira hanze kugira ngo babashe kugumana.

Uyu wahoze ari umukunzi wa Nshimiyimana, yanze ko bagumana maze bituma uyu musore afata icyemezo cyo gukwirakwiza aya mafoto agaragaza ubwambure bwe, agamije kumwihimuraho.

RIB ivuga ko ibi byabaha byabereye mu Mudugudu w’Umunara, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro. Uyu mukinnyi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe mu gihe dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 30 Nzeri 2024.

Ingingo y’129 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano byo Gukangisha gusebanya, iyo biguhamye, uhanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazahabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

Kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa. Iki cyaha giteganywa n’Ingingo ya 35 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga.

Iyo iki cyaha kiguhamye, uhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa. Iki cyaha giteganywa n’Ingingo ya 34 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga.

Iyo kiguhamye, uhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rurihanganiriza abantu bashyira cyangwa bakwirakwiza amafoto n’amajwi by’urukozasoni kuko ari icyaha, ni yo yaba atari wowe uyarimo. Ababikora bihimura, amategeko arabahana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *