wex24news

U Rwanda rugiye gutangira igerageza rwo kuvura Marburg

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira igeregeza ryo gukingira no kuvura abantu icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda kuva tariki ya 27 Nzeri kugeza kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024 ari 36 barimo barindwi bashya. Muri abo, 25 baracyitabwaho n’abaganga.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri, hamaze gupfa abantu 11 bacyanduye barimo umwe wapfuye kuri uyu wa 2 Ukwakira.

Dr Butera yatangaje ko abantu 410 bahuye n’abanduye iki cyorezo bari gukurikiranwa kugira ngo bapimwe. Mu bapimwe, ibipimo by’ibanze byagaragaje ko batanduye iki cyorezo, hakaba hategerejwe icyo ibipimo byisumbuyeho bizerekana.

Image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gisobanura ko muri rusange kugeza ubu nta buvuzi bwihariye cyangwa urukingo byari byaboneka, icyakora igeragezwa ry’imiti n’inkingo rikaba rigeze ku rwego rushimishije.

Iki kigo gisobanura ko igikorwa ubu ari ugutanga ubuvuzi bworoshya ibimenyetso kandi iyo butanzwe hakiri kare bwongera amahirwe yo gukira.

Dr Butera yatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangira igeragezwa ryo gukingira abantu no kubavura, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo.

Dr Butera yagize ati “Turi hafi gutangira igerageza ryo gukingira no kuvura kugira ngo turinde abafite ibyago byinshi.”

Abafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo ni abakozi bo kwa muganga, abagira aho bahurira n’umubiri w’uwishwe na Marburg mu gihe cyo gushyingura cyangwa abafite aho bahurira n’umuntu warwaye Marburg kandi wagaragaje ibimenyetso.

Ibimenyetso by’ibanze bya Marburg bisa n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide, mugiga n’izindi ndwara zitera umuriro mwinshi. Ibyo ni: umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.

RBC isobanura ko umuntu wanduye Marburg ariko akaba ataragaragaza ibimenyetso, aba adafite ibyago byinshi byo kwanduza abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *