Umuhanzi wo muri Tanzania Zuhura Othman Soud uzwi cyane nka Zuchu yirukanywe ku rubyiniro atewe amacupa n’abafana ubwo yaririmbiraga mu iserukiramuco ryitiriwe Wasaafi (Wassafi Festival).
Ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise Honey yakunzwe n’abatari bake, umwe mu bitabiriye iryo serukiramuco yamuteye icupa, ibyari bikurikiye ibyo abandi bari bamuteye mbere, bihita bimurakaza ahagarika kuririmba abaza impamvu ibimuteye.
Mu burakari byinshi Zuchu yagize ati: “Ni ukubera iki uteye icupa ku rubyiniro? Kubera iki ndimo kuririmba ukantera amacupa? Nsubiza ni wowe mbaza?”
Nubwo byagenze bityo ariko uyu muhanzi ntiyahise ahagarika kuririmba, ahubwo yagerageje gukomeza kuririmba, ariko abenshi mu bitabiriye bakomeza kumutera amacupa n’ibindi bintu bitandukanye ari nako bamuzomera, bamuvugiriza induru, bituma abashinzwe umutekano we bihutira kumwegera baramuherekeza igihe yavaga ku rubyiniro.
Nyuma yaho umusangiza w’amagambo yagerageje gusaba abantu gutuza kugira ngo igitaramo gikomeze, ariko bakomeza gusakuza.
Amakuru avuga ko icyateye iyo myitwarire yabitabiriye icyo gitaramo, ari imyambarire ye itishimiwe n’abo yaririmbiraga.