Umwe mu bamenyerewe mu gutegura ibitaramo muri Uganda Promoter Bajjo yaburiye Eddy Kenzo ko nakomeza kwikururira Hamza Ssebunya azamutwara umugore nkuko yamutwaye Rema Namakula.
Agendeye ku byo yabonye mu mafoto Bajjo yagaragaraje ko bigaragara ko Hamza atitondewe yazatwara Phiona Nyamutooro, cyane ko asanzwe yaranashatse Rema kandi yarabanje kwa Eddy Kenzo.
Yagize ati: “Hamza ashobora kuba ateganya gukurikirana Nyamutooro, kuko iyo witegereje mu mafoto neza ubona ibimenyetso by’urukundo no kumwitaho, ahubwo Eddy nagabanye kwitwara nk’umugabo w’umunyafurika, aho umuntu atita ku bantu bamwanga.”
Bajjo avuze ibi nyuma y’uko Eddy Kenzo yari yizihije isabukuru y’umwana we witwa Milembe yabyaranye na Rema Namakula, aho yari yanatumiye Rema n’umugabo we Hamza Ssebuya n’umwana wabo.
Nubwo bimeze bityo ariko, Eddy Kenzo usigaye ari umujyanama wa Perezida mu bijyanye no guhanga udushya, avuga ko akomeje kugerageza kubaho atanga urugero rwiza nk’umuyobozi, ari nayo mpamvu yatumiye uwo babyaranye n’umuryango we mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana wabo.
Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye na Noordeen, yasobanuye impamvu yatumiye umuryango wa Rema n’umugabo.
Yagize ati: “Byari ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko wa Maya, twawizihije nk’umuryango kandi na bo bagaragara mu bagize umuryango we, iyo utumiye umuryango bose bagomba kuboneka.”
Yongeraho ati: “Ndimo kugerageza kubaho ntanga urugero rwiza nk’umuyobozi, ni ubumuntu kandi tugomba kubwimakaza.”
Kenzo avuga ko hari igihe umuntu aba agomba kwiyoroshya kuko ubuzima butagomba guhoramo intambara no guhangana.