Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagaragaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ari wo nyirabayazana w’impanuka y’ubwato bwitwa MV Merda yahitanye abantu 23 mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, yasobanuye ko ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova muri teritwari ya Kalehe bwarohamye bitewe n’uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo.
Yagize ati “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu Kiyaga cya Kivi [bugeze] mu gace ka Mukwidja muri teritwari ya Kalehe, Bwari butwaye abantu barenga 100, nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 30.”
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa RDC, Erik Nyindu Kibambe, ubu bwato bwarohamye ubwo bwari mu ntera ya metero 700 bwerekeza ku cyambu cya Kituku giherereye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyindu yasobanuye ko abagenzi bari muri ubu bwato “bahisemo ubu buryo bw’urugendo, birinda kunyura mu bice byo ku butaka bigenzurwa n’ingabo za M23.”
Igisirikare cya RDC, FARDC, cyatangaje ko abasirikare bacyo barwanira mu mazi batabaye abantu 58 bari muri ubu bwato, babakuramo ari bazima, kandi ko bakomeje gukora ibishoboka ngo batabare abataraboneka.
FARDC yagize iti “Bigizwemo uruhare n’ingabo zacu zitabara aho rukomeye zirwanira mu mazi, ubuzima bwa benshi bwatabawe kandi abantu bacu bakomeje gukora ubutaruhuka, bashakisha abagenzi babuze.”
Hatangiye iperereza kugira ngo bimenyekane niba koko abantu benshi n’ibicuruzwa ubu bwato bwari butwaye ari byo byateye iyi mpanuka. Guverineri Purusi yatangaje ko abafite aho bahurira n’umutekano w’ingendo zo muri Kivu bashobora gufatirwa ibihano.