Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Ukwakira 2024, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yageze mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nyuma y’iminsi ibiri atangiye imirimo ye nk’Umunyamabanga Mukuru wa NATO .
Rutte yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ubwo impanda integuza ibitero by’indege yumvikanaga muri uyu mujyi, asezeranya “gusobanurira neza” indorerezi zose ko ubufatanye bw’ingabo z’iburengerazuba buri kumwe na Ukraine mu ntambara irwana n’u Burusiya.
Mu ijambo rye iruhande rwa Zelenskyy, Rutte yavuze ko intambara yaUkraine yo guharanira ubwisanzure” yerekana neza amahame remezo n’indangagaciro bya NATO.
Rutte yabwiye Zelenskyy ati: “Ukraine yegereye NATO kuruta mbere hose kandi izakomeza iyi nzira kugeza igihe uzaba umunyamuryango w’ubumwe bwacu.”
Na none ati: “Ukraine igenda ikomera umunsi ku munsi, ikorana neza na NATO kandi yiteguye neza kuruta mbere hose kwinjira mu muryango wacu”.
Yakomeje avuga ati: “Kandi ibi ahanini birubaka ikiraro kigana ku kuba umunyamuryango wa NATO kwa Ukraine.”
Rutte yongeyeho ko ari ngombwa kandi ko abanyamuryango ba NATO bazamura umusaruro w’ibyo bakora kugira ngo bashobore guha intwaro Ukraine no kongera kuzuza ububiko bw’abanyamuryango izavuyemo.
Rutte yagize ati: “Mu byumweru bike bishize, ibihugu byinshi bigize Umuryango byatangaje izindi nkunga za gisirikare kuri Ukraine, harimo imisanzu mishya yaturutse muri Danemark, Latvia, u Bwongereza ndetse na miliyari 8 z’amadorari yatanzwe na Amerika.”