wex24news

Amerika yahaye Gen Muhoozi gasopo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda gasopo, nyuma yo kotsa igitutu Ambasade wazo i Kampala.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi yari yahaye Ambasaderi William Popp saa 09:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, nk’igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gusaba imbabazi Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X nyuma akaza kubusiba yabwiye uyu mudipolomate ko ibyo natabikora agomba guhita yirukanwa muri Uganda.

Byari nyuma yo kumushinja ibyaha birimo “kubahuka” Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse no “gutesha agaciro” itegekonshinga rya Repubulika ya Uganda.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Ambasaderi William Popp yarasabye imbabazi Perezida Museveni.

Hagati aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Komisiyo ishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Sena yazo, yaburiye Gen Muhoozi ko niharamuka hagize ikiba kuri uriya mudipolomate “ibintu biri bube bibi”.

Iyi Komisiyo isubiza kuri bumwe mu butumwa bw’uriya musirikare yamuburiye igira iti: “Irindi hangana riri bubyare ibibazo kandi riri buhabwe igisubizo gikakaye”.

Yunzemo ko Ambasaderi William Popp na Ambasade ya Amerika i Kampala bakora nta ruhande na rumwe babogamiyeho mu rwego rwo gusigasira ubucuti bukomeye hagati y’abaturage ba Amerika ndetse n’aba Uganda.

Kugeza ubu amakosa yatumye Gen Muhoozi ahatiriza Ambasaderi wa Amerika gusaba imbabazi Perezida Museveni ntabwo aramenyekana.

Itangazamakuru ryo muri Uganda icyakora rivuga ko uyu mudipolomate yaba aherutse kwandikira Museveni amusaba kuzibukira ibyo kwiyamamariza Uganda mu matora ateganyijwe mu myaka ibiri iri imbere, ku bw’impungenge z’umutekano w’imbere muri Uganda ndetse no mu karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *