Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yavugiye ku mugaragaro ko Donald Trump ariwe abanyamerika bakwiye gutora kuko ariwe ubereye ku ba Perezida kandi ko afite gahunda ihamye yo gukemura ibibazo bikomereye iki gihugu biromo icy’abimukira.
Ibi Elon Musk yabikomojeho ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwiyamamaza cya Donald Trump yakoreye i Butler muri Leta ya Pennsylvania, aho aherutse kurasirwa ariko Imana igakinga akaboko.
Abantu bari hafi ibihumbi 30 bari bamutegereje, aho benshi bategereje igihe cy’amasaha arenga atanu kugira ngo bagere ku kibuga aho Trump yari buhurire n’abamushyigikiye. Hari hashize amezi atatu icyo gikorwa kibaye.
Ubwo Elon Musk yahageraga mu ijambo rye yavuze ko aya matora ari ingenzi cyane ku hazaza ha Amerika, avuga ko ari yo matora afite agaciro gakomeye ku Banyamerika bose.
Avuga ko mu gihe Trump yatsindwa, ingaruka zagera ku Banyamerika zaba ziteye ubwoba. Yongeyeho ati “Trump niwe Perezida ubereye igihugu cyacu, afite gahunda ihamye yo gukemura ibibazo birimo iby’abimukira n’impunzi ndetse n’ingamba zo kugenzura ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga”.
Ni mu gihe Donald Trump yahagaze imbere y’abaje kumushyigikira ababwira ko yiteguye gutsinda amatora, avuga ko uburyo bamushyigikiye byamukoze ku mutima ari nayo mpamvu yifuje kugaruka aho iri sanganya ryabereye.