wex24news

Gaël Faye yamuritse igitabo gishya

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Gaël Faye yamuritse ku mugaragaro igitabo yise Jacaranda kigaruka ku butwari bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gaël Faye avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko yagize amatsiko yo gushaka icyateye Abanyarwanda kugaragara nk’abitonzi bagatuza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi haragombaga kuba harabayeho andi mahano cyangwa ugasanga ari Igihugu kibamo urugomo, kubera ihungabana rishingiye ku byari ku mahano n’ubugome bw’indengakamere byahakorewe mu 1994.

Yagarutseho ubwo yamurikaga icyo gitabo mu birori byabereye mu isomero rusange rya Kigali, avuga ko iyo myitwarire yamuteye gukora ubushakashatsi ari nabwo bwavuyemo igitabo yanditse yise Jacaranda.

Muri “Jacaranda”, Faye yerekana Milan, nk’umuntu umeze nk’umwanditsi, uhura n’amateka ababaje y’u Rwanda, Igihugu, aba yarabwiwe ko ari paradizo y’amata n’ubuki, binyuze mu nkuru nyina yamubwiraga kuko we akivukamo.”

Uyu mwanditsi avuga ko yatunguwe ubwo yabonaga kuri televiziyo amashusho y’ubwicanyi n’ubugome byakorewe muri icyo gihugu mu 1994.

Yagize ati: “Ubushakashatsi nabukoze nshingiye ku byo nabonye, hari igihe naje mu Rwanda numva ubuhamya ndetse ngera n’aho njya muri Gacaca, navuyeyo ntunguwe n’ibyahavugiwe, ndibaza nti abantu babonye ibi bintu ni gute bagiseka, bakigenda, bagikora ubuzima bugakomeza.”

Yongeraho ati: “Ubundi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagombye kuba harabayeho kwihorera cyangwa Igihugu gihorana abanyarugomo, biratangaje ukuntu Abanyarwanda babanye bigaragaza ubutwari.”

Muri icyo gitabo agaruka ku bantu baba batarashobora kuvuga ibyo babonye ku buryo kandi baba batanakeneye kubivugaho, gusa agasobanura ko bigira ingaruka.

Guhitamo kuvuga ntabwo ari ibintu byoroshye; bigaragaza ubuziranenge n’inzirakarengane byahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Guhitamo kuvuga ntabwo ari ibintu byoroshye, muri Jacaranda, guceceka ni byo bya mbere bikunze gukorwa n’abantu barokotse Jenoside, gusa iyo ukomeje guceceka ntabwo ukira, ahubwo umutima wawe ukomeza kwandura.”

Akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside abantu bagira imyitwarire itandukanye, kuko hari abashobora kuvuga iby’ubwicanyi ndengakamere babonye, hakaba hari n’abatifuza kugira icyo bavuga, ndetse hakaba hari abahitamo kuba mu buzima bwo kwihorera, ibyo avuga ko bitangaje mu Rwanda, aho abantu bahitamo kubana ntawe uhutaza mugenzi we, bibagaragaza nk’intwari.

Faye agaragaza iki gitabo nk’ubushakashatsi yakoze ku bushobozi bwa muntu bwo gutsinda ibitavugwa, no kubona imbaraga mu mvugo y’ubuhanzi.

Si ubwa mbere Gaël Faye yanditse igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yaherukaga kwandika ikindi yise Petit Pays.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *