Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier J.P. Nduhungirehe, yagarutse ku buhanga bwa The Ben n’ubukaka bwe muri Muzika Nyarwanda avuga ko Plenty aherutse gushyira hanze ari indirimbo ifite umwihariko.
Ibi yabitangaje anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze (X), aho akurirwa n’abarenga ibihumbi 214.
Mu magambo ye aherekejwe n’umuhora (Link) w’iyi ndirimbo yagize ati: ”Ijwi, umuziki, ubwiza, imbyino, amashusho. Uyu muhungu ahora ku gasongero rwose”.
Muri aya magambo, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko muri Plenty ya The Ben humvikanamo ijwi ryiza, amashusho akoranye ubuhanga, umwimerere w’ijwi rya The Ben n’ibindi, ari nabyo yashingiyeho agaragaza ko ari umuhanzi uhora ku gasongero ku muziki nyarwanda.
Nyuma yo kubona ubu butumwa, Nopja nyiri ‘Country Records’ yakorewemo iyi ndirimbo , yashimiye Minisitiri ku bwo gushyigikira umuziki nyarwanda.
Ati: ”Murakoze ku bwo gushyigikira uruganda rw’imyidagaduro. Ni ukuri, ubu ni ubufasha bukomeye cyane. The Ben ahora ku gasongero.”
Imbyino zo muri iyi ndirimbo zashimwe na Minisitiri, zayobowe na Titi Brown umaze kubaka izina mu kubyina mu Rwanda.
Ubusanzwe The Ben ni umuhanzi mukuru muri muzika nyarwanda dore ko yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Africa Mama Land yafatanyije na K8 Kavuyo, Thank you yafatanyije na Tom Close, Habibi, Ni Forever yakoreye umugore we Vazi n’izindi.