Janice Combs umubyeyi w’umuraperi P.Diddy yatangaje ko ibyo umuhungu we ashinjwa ari ibinyoma ndetse avuga ko atari inyamaswa nk’uko abamushinjwa n’itangazamakuru bamwita.
Nyuma yaho abana be basohoye itangazo bavuga ko ibyo se ashinjwa ari ibinyoma, ubu Nyina umubyara yamaze kugira icyo avuga nyuma y’iminsi asabwa ibiganiro n’itangazamakuru akabyanga.
Mu ibaruwa Nyina wa P.Diddy yasohoye irimo ubutumwa burebure yandikiye urukiko yavuze ko ababajwe no kubona ibyo bashinja umuhungu we.
Byashenguye umutima kubona ibyo isi yose imucira urubanza ku byaha ashinjwa atakoze, bitaranamuhama ariko bose bamaze kwemeza ko bimuhama.
Yajomeje ati”ntabwo ndikuvuga ko umuhungu wanjye ari intungane hari amakosa yakoze mu buzima bwe harimo no gukubita uwahoze ari umukunzi we Cassie, ibi sinari mbizi ko ajya amukubita kuko nari kugira icyo mbikoraho gusa ndashaka kugaruka ku byo ashinjwa kuko ari ibinyoma, ndamuzi neza ntabwo yakora ibyo byose ashinjwa yakoze bibi binshi ariko ntiyakoze biriya byaha”.
Mu butumwa burebure yasoje abwira urukiko ko itangazamakuru hamwe n’abamushinja bambitse isura mbi P.Diddy bamwita inyamaswa.