wex24news

RIB iratangaza ko kugoreka amateka bivamo ibyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bivamo ibyaha bityo rugasaba abarimu bigisha amateka kurushaho gusobanukirwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Image

Byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, mu kiganiro yahaye icyiciro cya kane cy’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari mu mahugurwa i Nkumba.

Ikiganiro cyibanze ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu mashuri.

RIB yasabye abarimu bitabiriye aya mahugurwa kugira uruhare rugaragara mu guca uruherekane rw’ingebitekerezo ya Jenoside hagati y’ababyeyi n’abana igenda igaragara mu bana bamwe no kudahishira bamwe mu barimu bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Murangira yabasobanuriye ibikorwa ibigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo bwo kubyirinda mu gihe bigisha amateka y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba abarimu kurushaho gusobanukirwa amateka nyayo y’u Rwanda, bityo na bo bikabafasha mu kuyigisha neza nta kuyagoreka, kuko kuyagoreka ari byo bivamo ibyaha.

Ati: “Musabwa gukumira no kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko risenya ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ubumwe ari yo nkingi igihugu cyacu cyubakiyeho; kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose; no kurwanya amacakubiri n’ivangura aho biva bikagera.”

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yaganirije abarimu ku myumvire nk’ishingiro ry’uburezi buhamye n’iterambere ry’u Rwanda.

Yagaragaje ko u Rwanda rw’ejo ruri mu maboko y’abarezi kuko batanga ubumenyi n’uburere, indangagaciro na kirazira, bifatwa nk’umusingi w’iterambere rirambye.

Yibukije abarimu inshingano bafite zikomeye zo kurerera u Rwanda bazirikana ko abana barera ari bo bazaba ababyeyi n’abarezi.

Yabasabye ko nk’abantu bamarana n’abana igihe kirekire, bakwiye kubaha ubumenyi bwo gusesengura, kwishakira ibisubizo, guhimba no kuvumbura, gukorera hamwe, kwiyobora no kuyobora abandi, n’ibindi bibafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *