wex24news

Ubwato buherutse kurohama bwabonetse muri metero 200

Ubwato bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze iminsi ine burohamye mu Kiyaga cya Kivu bwabonetse muri metero 200 z’ubujyakuzimu.

Ubwo ubwato bwari butangiye kurohama mu mazi

Ubu bwato bwitwa ‘MV Merdi’ bwarohamye tariki ya 3 Ukwakira 2024, hasigaye urugendo rwa metero 700 kugira ngo bugere ku cyambu cya Kituku giherereye mu mujyi wa Goma.

Bukirohama, itsinda ry’abatabazi ririmo ingabo z’iki gihugu n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) ryatangiye igikorwa cyo gushakisha abarohamye bataraboneka.

Guverinoma ya RDC yemeza igikorwa cyo gushakisha abarohamye gikomeje, kandi ko ubu bwato bwabonetse tariki ya 5 Ukwakira 2024.

Guverinoma yemeza ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari 34, abandi 80 bakaba baratabawe bakiri bazima. Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ubu bwato bwaturukagamo, Jean-Jacques Purusi, we yemeje ko abapfuye ari 78.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC, Jacquemain Shabani, ubwo yageraga i Goma kuri uyu wa 6 Ukwakira, yasobanuye ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iyi mpanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *