Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bahembye abana icyenda, biga ku kigo cy’amashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu bakoze barinda ko ibendera ry’Igihugu rigwa hasi kubera umuyaga n’imvura.
Abo bana baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo, tariki 02 Ukwakira 2024 ugasakambura igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa, kuko ngo bakekaha ko riguye hasi, Igihugu cyaba gitakaje icyizere.
Abo bana bavuga ko bize ko mu gihe cy’ubukoroni nta bendera ry’Igihugu ryabagaho, nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge rukazamura ibendera, bityo ko kugwa kwaryo kwaba ari ugusubira inyuma.
Ibyo byatumye abana barangajwe imbere na Gisubizo Ernest wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, bihutiye gufata ibendera ry’Igihugu ubwo imvura ivanze n’umuyaga yarimo igwa ndetse igasambura ibyumba by’amashuri yabo.
Agira ati “Numvise ko ibendera riguye Igihugu cyaba gitakaje icyizere mpitamo kujya kurifata, rirananira na bagenzi banjye baza kumfasha kugeza igihe mwarimu aziye turaryururutsa turaribika. Nshimiye Polisi y’Igihugu n’Akarere bampembye, bigiye gukomeza gutuma nzajaya nkora ibikorwa by’ubutwari”.
Akimanimpaye Josiane wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, na we waje gufasha bagenzi be gusigasira ibendera ngo ritagwa hasi, avuga ko yabikoze abona ari ubwitange nka bagenzi be banga gusuzuguza Igihugu.
Agira ati “Numvaga ko ibendera nirigwa hasi ubukoroni bwongera bukagaruka, mpitamo kujya gufasha abandi. Ndashishikariza abana bagenzi banjye gukurana umuco wo gufashanya no gukorera hamwe, dukunda Igihugu”.
Komiseri wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ku rwego rw’Igihugu, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko kuba abana icyenda baragize uruhare mu guharanira ko ikirango cy’Igihugu kitangirika, imvura igwa, bisobanuye ko banyuzwe n’igisobanuro cyo gukunda Igihugu.
Agira ati “Kimwe mu byo Polisi ishyira imbere nk’abashinzwe umutekano ni ukwiyemeza gusigasira umutekano w’Igihugu n’abagituye n’ibyabo ku buryo wanahatakariza ubuzima, ni byo aba bana bakoze turabashimira. Ubundi ibi ni ibikorwa bikorwa n’abakuze ariko turabashimira kuba aba bana baremeye kunyagirwa batitaye ko banahasiga ubuzima”.
Yongeraho ati “Igishimishije harimo n’umukobwa. Turifuza ko mu bihe byose hajya hagaragara intwari z’Igihugu. Ibi bikorwa by’aba bana bihuriranye n’ibikorwa byahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ni iby’agaciro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda bwongeye kwigaragaza ubwo rwabohorwaga n’ingabo za RPF Inkotanyi, kuko zatumye rwongera kubaho, Abanyarwanda bakaba batekanye kandi bishimiye imibereho yabo, bityo ko bakwiye gukunda Igihugu, banubaha ibirango by’Igihugu birimo n’ibendera ry’Igihugu.
Avuga ko ibikorwa bya bariya bana ari ikimenyetso cy’uko Igihugu gikomeje kubona abagikunda bihereye mu batoya, bityo ko Igihugu kizakomeza kuba cyiza kurushaho.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Cyobe, Aaron Mugirwanake, avuga ko ishuri ryubatswe muri 2021, rikaba rifite abarimu 20, barimo abagabo umunani n’abagore 13, bigisha mu ishuri ry’incuke n’abiga mu mashuri abanza basaga 700, mu byumba 14 akaba yishimira kuba mu myaka mikeya ikigo kimaze gitangiye kuvamo abana bagaragaza ibikorwa by’ubutwari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko mu byumweru bibiri ibyumba by’amashuri byari basambuwe n’imvura biba byasanwe, abanyeshuri bakongera kwigiramo.