wex24news

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ari mu Budage

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze mu Budage aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye, agaragariza abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024 Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye.

Iyi nama ihuje abafata ibyemezo bya politiki n’abikorera aho baganira ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragarije abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kongera ingufu z’amashanyarazi mu myaka 30 ishize, avuga ko ibyo ari kimwe mu bitanga icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda by’umwihariko igihe bigizwemo uruhare na Leta ndetse n’abikorera.

Ati “Ikintu cya kabiri twakoze kwari ugushyiramo muri izo gahunda abikorera kubera ko amashanyarazi yafatwaga nk’ibintu bireba Leta cyane. Ntawatekerezaga ko umuntu ashobora gushora mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi. Leta yego ishobora gukora iryo shoramari ariko dukeneye gukurura n’iryo shoramari ry’abikorera”.

Mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, Minisitiri w’Intebe avuga ko kuri ubu u Rwanda rufite ibigo bitandukanye byiyemeje gushora imari muri urwo rwego, hanyuma Leta ikabagurira ayo mashanyarazi.

Ati “Rero ubwo bufatanye hagati ya Leta n’abikorera bwaradufashije cyane ari na yo mpamvu mwabonye ko hari ibyo twagiye tugeraho mu Rwanda”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *