Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 abaturage bo muri Mozambique babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Haratorwa usimbura Perezida Filipe Nyusi umaze manda ebyiri ari Perezida wa Mozambique, uyu mwanya ukaba urimo uhatanirwa n’abakandida bane.
Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO ari naryo Nyusi abarizwamo, ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora akaba yari asanzwe ari Guverineri.
Chapo ahanganye na Venâncio Mondlane wahoze mu ishyaka Renamo ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko akaza kuryikuramo ngo yiyamamaze ku giti cye akaba ashyigikiwe n’urubyiruko.
Abandi bahanganye ni Ossufo Momade watanzwe nk’Umukandida w’ishyaka Renamo.
Aya matora aritabirwa n’abaturage bagera muri miliyoni 17 muri mliyoni 30 z’abaturage batuye iki gihugu cya Mozambique akaza kuba akomatanyijwe n’amatora y’abadepite 250 n’abayobozi b’intara zigize iki gihugu.
Aya matora abaye iki gihugu cya Mozambique cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu Majyaruguru y’iki gihugu bituma abarenga 1300000 batuye muri iki gice cy’Amajyaruguru bavanwa mu byabo n’intambara mu gihe abasaga 1000000 bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ibyo kurya byakomotse ku mapfa yibasiye ibihugu by’Amajyepfo y’Afurika birimo n’iki gihugu cya Mozambique.
Kubera ikibazo cy’Umutekano mucye urangwa mu Majyaruguru y’iki gihugu Komisiyo y’Amatora muri Mozambique yari yatangaje ko ahandi hose ibikorwa byo kwandika abazatora byarangiye, uretse mu ntara ya Cabo Delgado bongerewe igihe, biza gusozwa muri Gicurasi 2024.
Mu kugarura amahoro muri iki gihugu ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi byagiye gufatanya n’iza Mozambique guhashya ibyihebe.