Umuherwe Elon Musk yatangaje ko ashobora gufungwa mu gihe Donald Trump yatsindwa amatora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Musk yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru Tucker Carlson.
Uyu mugabo nyir’urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, amaze iminsi ashishikariza abantu gutora Donald Trump, bagatera umugongo Kamala Harris bahanganye.
Akunze kumvikana anenga ubutegetsi bw’aba-democrates cyane cyane Kamala Harris na Joe Biden.
Elon Musk yavuze ko Trump aramutse atsinzwe amatora, amahirwe menshi ari uko azafungwa (Musk).
Ati “Naramuka atsinzwe, ibyanjye bizaba birangiye. Ukeka ko nzakatirwa imyaka ingahe? Ese nzongera kubona abana banjye? Simbizi.”
Musk yavuze ko ubwoba afite abuterwa n’iminsi amaze yamagana Kamala Harris n’abanyamafaranga bashaka kumukoresha mu gihe azaba abaye Perezida.
Elon Musk aherutse kotswa igitutu ubwo yandikaga kuri X ko bitumvikana uburyo Trump amaze gusimbuka urupfu kabiri mu mezi atarenze atatu, nyamara ntawe uragaragara ahiga Kamala Harris.
Ubwo butumwa yahise abusiba ndetse bivugwa ko inzego z’iperereza zamugezeho zimwihanangiriza.