wex24news

Jürgen Klopp yagizwe Umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru muri red bull

Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wa Liverpool yagizwe Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru muri Sosiyete ya Red Bull isanzwe itunze amakipe menshi mu mikino itandukanye.

Image

Red Bull ni sosiyete ikomeye ifite amakipe menshi mu mikino nk’umupira w’amaguru, Formula 1, Ice Hockey n’indi.

Nko muri ruhago, ifite amakipe menshi ku Isi nka RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Salzburg yo muri Autriche, New York Red Bulls yo muri Amerika na Red Bull Bragantino yo muri Brésil.

Iyi sosiyete ifite n’imigabane muri Leeds United yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza.

Red Bull yatangaje ko Klopp azajya atanga amahugurwa ku batoza b’amakipe yabo, kujya inama kuri filozofi yayo, uburyo bw’imigurire y’abakinnyi ndetse no guteza imbere umupira muri rusange.

Nyuma yo guhabwa aka kazi, Klopp yatangaje ko nubwo gatandukanye n’ako yari asanzwemo ariko byose ari umupira w’amaguru.

Ati “Nyuma y’imyaka hafi 25 nk’umutoza, nishimiye cyane kujya muri uyu mushinga. Inshingano zishobora kuba zitandukanye ariko urukundo rw’umupira w’amaguru rwo ntabwo rwahindutse.”

Klopp aheruka gutandukana na Liverpool muri Gicurasi, aho mu myaka icyenda yegukanye ibikombe umunani birimo icya Premier League na UEFA Champions League.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *