wex24news

Perezida sahle zewde yeguke kubera amakimbirane yagiranye na minisitire w’Intebe

Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yashyizeho Perezida Taye Atske Selassie, wari usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba asimbuye Perezida w’umugore, Sahle-Work Zewde wari usanzwe ukiyobora nyuma yo kugirana amakimbirane na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Image

Ikinyamakuru BBC cyangaje ko ejo ku wa 07 Ukwakira 2024 ari bwo Taye w’imyaka 68 yagizwe Perezida, akaba abaye Perezida wa gatanu w’iki gihugu kuva mu 1995, Ethiopia ishyizeho Itegeko Nshinga rishya ikigenderaho nubu riteganya ko Umukuru w’Igihugu ashobora gutorerwa manda ebyiri z’imyaka itandatu cyangwa imwe.

Muri icyo gihugu Perezida aba ari urwego rwubashywe ariko inshingano ziba ziri mu maboko ya Minisitiri w’Intebe.

Perezida Taye yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri Gashyantare uyu mwaka ariko kuva mu mwaka wa 2018 yari Ambasaderi wa Ethiopia mu Muryango w’abibumbye.

Perezida Sahle-Work Zewde w’imyaka 74, usimbuwe kuri uyu mwanya, ku butegetsi bwe yahamagariye abaturage kubana mu mahoro nubwo yanenzwe kutagira icyo avuga ku ihohoterwa ryakozwe rishingiye ku gitsina mu ntambara y’imyaka ibiri yabereye muri Tigray.

Bivugwa ko yari ahangayikishijwe n’amakimbirane yari mu turere twa Oromia na Amhara aho ingabo z’igihugu zarwanyaga imitwe y’inyeshyamba mu ntambara yasize amagana ahasize ubuzima.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize Sahle-Work yashyize ubutumwa bugufi ku rukuta rwa X, agaragaza ko impamvu yamaze umwaka wose acecetse yabitewe nuko atari yishimye.

Gusa hari n’andi makuru yamenywe n’ikinyamakuru BBC avuga ko yari amaze igihe atishimye kandi ko ategereje ko manda ye irangira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *