wex24news

Abantu bitwaje imbunda bishe abantu 20 mu birombe

Polisi ya Pakistan yatangaje ko abantu 20 bishwe abandi barindwi barakomereka mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje imbunda mu kirombe gito cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu ntara ya Balochistan.

The Arab News yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryacyeye ahagana saa sita z’ijoro mu gace gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gahana imbibi na Afghanistan na Irani kandi kamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo gahangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta iyishinja kwanga gusaranganya umutungo na bo.

Gusa nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero.

Polisi yo mu mujyi wa Quetta yatangaje ko abitwaje intwaro bagabye ibitero byasize bamwe bahatakarije ubuzima abandi bagakomereka.

Humayun Khan yagize ati:” Itsinda ry’abitwaje intwaro bagabye igitero mu birombe bya sosiyete ya Junaid Coal mu gace ka Duki mu ma saa sita bakoresheje intwaro ziremereye kandi barashe ibisasu bya roketi na gerenade no mu birombe.”

Ibitangazamakuru bya Pakistan byatangaje ko abo bagabye igitero bakusanyije abacukuraga bakabashyira ahantu hamwe bakabarasa.

Umuganga mu bitaro bya Duki, Johar Khan Shadizai, yavuze ko bakiriye imirambo 20 n’abandi batandatu bakomeretse.

Muri Pakisitani hongeye kwaduka imitwe yitwara gisirikare kuva mu 2022, ndetse mu ntangiriro z’iki cyumweru Abashinwa babiri bakoreraga urugomero rw’amashanyarazi barapfuye abandi batatu bakomerekera mu bisasu byaturikiye hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu mujyi wa Karachi.

Umutwe witwara gisirikare wa Baloch (BLA), ni umwe mu mitwe myinshi y’inyeshyamba zirwanya guverinoma, watangaje ko ari wo nyirabayazana w’icyo gitero.

BLA kandi yari inyuma y’ihohoterwa ryo muri Balochistan ubwo bagabaga ibitero kuri sitasiyo ya polisi, mu mihanda ya gari ya moshi no mu mihanda minini, byasize bihitanye abantu barenga 70.

No mu kwezi gushize abantu bitwaje imbunda bateye ingo z’abantu bahitana barindwi muri bo.

Ibi bitero bibaye mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira inama ya Shanghai Cooperation Organization, (SCO), mu murwa mukuru Islamabad mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bakomeye mu Bushinwa ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *