wex24news

Amavubi U-20 yanganyije na Kenya

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 yanganyije na Kenya ubusa ku busa mu mukino wayo wa kabiri wa CECAFA U-20 igamije gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Abato kizaba mu mwaka utaha.

Ibi byatumye Amavubi mato kuri ubu ari aya kane mu Itsinda A riyobowe na Sudani n’amanota atandatu inganya na Sudani, zigakurikirwa na Kenya n’amanota ane.

Umutoza Eric Nshimiyimana yari yakoze impinduka zitandukanye mu ikipe yabanjemo, dore ko umunyezamu Habineza Fils Francois, Kapiteni Iradukunda Pascal na rutahizamu Yangiriyeneza Eliyohe bose bari bagiriwe icyizere uyu munsi nyuma yo kudakina na Sudani.

Uyu munyezamu wa Etoile de l’Est ni we waje no kwitwara neza ku ruhande rw’Amavubi dore ko kuva umukino utangiye yatabaye Amavubi inshuro nyinshi, ibyanatumye atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

Kunganya na Kenya bivuze ko u Rwanda rufite akazi gakomeye ko kuzamuka mu myanya ibiri ya mbere yatuma agera muri ½ cy’iri rushanwa rigamije gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abato kizaba mu mwaka utaha.

Amavubi azasubira mu kibuga ahura na Tanzania ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira mbere yo gusoreza kuri Djibouti tariki 15.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *