Ibisasu bya Israel byaguye ku birindiro by’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Liban ( Unifil), mu ntambara ikomeje guhuza icyo gihugu n’umutwe wa Hezbollah.
Ibi bisasu byakomerekeje abasirikare babiri bakomoka muri Indonesia, icyakora nta musirikare waguye muri iki gitero.
Liban ibarizwamo abasirikare ba Loni bagera ku bihumbi 10 n’abasivile 800 babafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
U Bufaransa bufite abasirikare 700 muri ubu butumwa, bwahise busaba Israel gutanga ibisobanuro mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wamaganye iki gikorwa, ukavuga ko kurasa ku birindiro bya Loni bitemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Israel ikomeje gusaba abaturage kuva mu bice by’Amajyepfo ya Liban berekeza mu Majyaruguru, mu rwego rwo kwirinda ibitero simusiga icyo gihugu kiri kugaba muri ibyo bice, byiganjemo abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.
Iki gihugu kandi gikomeje kurasa ibisasu mu Murwa Mukuru wa Liban, Beirut, ndetse no mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Ukwakira Israel yaharashe, inaburira abaturage kwirinda kugana ahari ibirindiro bya Hezbollah.