wex24news

Umukozi w’Umurenge yafunzwe kubera ruswa y’ibihumbi 40 Frw

Umukozi w’Umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa y’umuturage ingana n’ibihumbi 40 Frw.

RIB yafunze umukozi ushinzwe imiturire n’ubutaka (Land manager) mu Murenge wa Ruheru witwa NTEZIRYAYO JONATHAN w’imyaka 39 akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Amakuru avuga ko akekwaho kwaka, akanakira ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) y’umuturage wari uyamuhaye amwizeza ko azamuha icyangombwa cyo kubaka .

Umuvugizi wa RIB Dr, Murangira Thierry ,yemeje ko uriya mukozi afunze ndetse anavuga ibyaha akurikiranweho.

Yagize ati”Ibyaha akurikiranweho ni ugusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa”

Jonathan ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza, mu gihe dosiye igitunganwa kugirango yohererezwe ubushinjacyaha.

Ibyaha akekwaho biramutse bimuhamye yahanIshwa Igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite bihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ubihamijwe n’urukiko uhabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka Irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5,000,000frw) ariko atarenze miliyoni icumi (10,000,000 frw)

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite witwaje akazi ukora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *