wex24news

Abakinnyi ba Nigeria basabye gucyurwa badakinnye

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria basabye Leta yabo kwinjira mu kibazo ikabafasha gusohoka muri Libya badakinnye umukino wabajyanye kuko batizeye neza ubuzima bwabo bitewe n’uko bari gufatwa.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024, ni bwo abakinnyi n’abaherekeje Super Eagles bageze muri Libya ariko bisanga bageze ku kibuga cy’indege cya Abraq Airport kiri i Tripoli kandi bari kujya i Benghazi.

Aha bahamaze amasaha arenga 12 babuze ubufasha, imizigo yabo yafatiriwe, internet yakuweho, nta biryo, nta byo kunywa, ndetse n’amarembo asohoka yafunzwe ntaho kunyura hahari, dore ko n’uwari ubatwaye yaraye mu ndege.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo umukino ukinwe, Kapiteni wayo William Troost-Ekong, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba ubufasha bwihuse buvuye iwabo.

Ati “Aho bigeze twamaze guhamagara Leta ya Nigeria kugira ngo ibyijiremo idukure aha. Nka kapiteni w’ikipe nshyigikiwe n’abakinnyi, twamaze kwemeza ko tutazakina uyu mukino. CAF igomba kureba raporo y’ibyabaye hano, nibona bikwiye itange amanota nta kibazo.”

Aba bakinnyi babwiwe ko bagomba gufata imodoka akaba ari yo ibatwara mu Mujyi wa Benghazi, ariko Ekong avuga ko badashobora kubyemera kugeza ubu.

Ati “Ntitwemera kugenda n’imodoka kuko n’umutekano wo mu muhanda ntabwo tuwizeye. Ubu turi no gutekereza ubwoko bwa hoteli n’ibiryo batugaburira uko biba bimeze. Turiyubaha kandi tukubaha n’abo duhanganye, amakosa abaho ariko aha byakabije.”

Baramutse bahawe imodoka ibajyana yakoresha hejuru y’amasaha ane, bigatuma babura umwanya uhagije wo kuruhuka, uwo gukora imyitozo n’ibindi. Ikindi giteye impungenge ni uko mu nzira banyuramo hatizewe umutekano mu buryo bwuzuye, cyane ko Libya ari igihugu kimaze imyaka irenga 13 mu ntambara.

Bikekwa ko ibyago byo gushimutwa biri hejuru, cyane ku mitwe y’abagizi ba nabi itunzwe no gushimuta abantu, igasaba imiryango yabo kohereza amafaranga abatunga.

Kugeza ubu Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota arindwi, igakurikirwa na Benin ifite atandatu, u Rwanda rukagira abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *