wex24news

Banki Nkuru ya Uganda irabwira u Rwanda na DRC ko guhindagurika kwa mafaranga atari bwiza

Banki Nkuru ya Uganda ifata amafaranga y’u Rwanda (Rwf) na DRC (CDF) nk’amafaranga ashingiye kuri politiki kandi atari meza ku bucuruzi muri Uganda .

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Banki ya Uganda (BOU), Kenneth Egesa yabwiye abanyamakuru ko banki nkuru ihitamo kudatanga amakuru mashya ayo ari yo yose ku bijyanye n’agaciro n’imikorere y’amafaranga yombi.

Egesa yasobanuye ko amafaranga y’u Rwanda na DRC ahindagurika cyane bitewe no guhuza ibintu by’ubukungu, amabwiriza, n’ibikorwa bifatika.

Yavuze ko aya mafaranga yombi (RWF na CDF) mu mateka ahindagurika kurusha amafaranga akomeye ku Isi.

Egesa agira ati: “Kudatanga amakuru mashya kuri aya mafaranga birinda ihindagurika ridakenewe ku isoko rishobora kugira ingaruka ku bukungu bwa Uganda.”

Egesa yongeyeho ko gutanga amakuru kuri aya mafaranga bishobora no kwerekana ihungabana mu bukungu bw’abaturanyi bikaba bishobora guca intege ubucuruzi n’ishoramari.

Yashimangiye ko Banki Nkuru ya Uganda ishyira imbere gutanga amakuru y’amafaranga akomeye aho gutanga ay’amafaranga atari ay’ingenzi ashobora kubuza banki nkuru kwita ku zindi nshingano zihutirwa, nko gucunga igipimo cy’ivunjisha cy’Ishilingi rya Uganda (UGX) ku mafaranga akoreshwa cyane nk’Amadolari ya Amerika n’Amayero.

Ku bwe, ikindi kintu ni imiterere igenga amategeko, avuga ko umubano w’ubukungu bwa Uganda n’u Rwanda na DRC ushingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu nk’uko iyi nkuru dukesha Taarifa ikomeza ivuga.

Gutanga rero amakuru mashya ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda na DRC ngo bishobora gufatwa nko kwivanga muri politiki y’ifaranga ry’akarere cyangwa gutera ibibazo mu mubano w’ububanyi n’amahanga.

Egesa yagize ati: “Buri gihugu gifite amategeko agenga ifaranga, kandi Banki Nkuru ya Uganda ihitamo kurekera inshingano zo gutanga amakuru ku mihindagurikire y’agaciro k’ifaranga banki nkuru z’u Rwanda na DRC.”

Egesa yavuze kandi ko ibyemezo bya BOU biterwa no gukenera aya mafaranga gake, ati: “hari ugukenera guke amafaranga y’u Rwanda na DRC mu bacuruzi n’abashoramari bo muri Uganda ugereranije n’amafaranga mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko ikusanyamakuru hamwe n’isesengura bisabwa ku mafaranga adakunze kugurishwa bidashobora kuba bifite ishingiro, cyane cyane bitewe n’uruhare rwayo ruto ku bukungu bwa Uganda.

Ku rundi ruhande, Egesa yemeye ko kubona amakuru yizewe ku gaciro k’ijunjisha k’ifaranga ry’u Rwanda na Congo bishobora kugorana kubera ibikorwa by’isoko rito ndetse n’ibipimo bitandukanye muri raporo zikorwa na banki nkuru z’ Rwanda na Congo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *