Ubutabera bw’u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Mbarushimana Callixte wakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, busobanura ko nta bimenyetso bifatika byatuma iyi dosiye iburanishwa.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, iki cyemezo cyafashwe tariki ya 1 Ukwakira 2024, kimenyeshwa ubushinjacyaha bwakurikiranaga Mbarushimana.
Umunyamategeko wa Mbarushimana, Me Laurence Garapin, yatangaje ko umukiliya we n’ubusanzwe ari umwere, ariko ihuriro ry’imiryango iharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri jenoside, CPCR ryateguje ko riteganya kujurira.
CPCR yagaragaje ko nubwo urukiko rwatesheje agaciro ubuhamya ku byaha Mbarushimana yari akurikiranyweho, hari abatangabuhamya batigeze bumvwa, kandi ko hatabayeho kugenzura amakuru y’iperereza yaturutse mu Muryango w’Abibumbye (Loni).
Mbarushimana yabaye umukozi w’ishami rya Loni rishinzwe iterambere (UNDP) mu 1992, yirukanwa mu 2001 ubwo yashinjwaga uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 32 barimo abakozi b’iri shami.
Umugenzacyaha wa Loni wakoraga iperereza ku byaha by’intambara, Tony Greig, yagaragaje ko muri aba bantu bishwe, harimo babiri Mbarushimana yirasiye ubwe.
Greig yagaragaje kandi ko Mbarushimana yagize uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Florence wari ushinzwe abakozi ba UNDP mu Rwanda, n’urw’abandi biganjemo abana b’Abatutsi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 8 na 18.
Ibimenyetso Greig yahaye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR i Arusha, byagaragaje ko Mbarushimana ari umwe mu bari bashyigikiye Interahamwe kandi ko yari afite izo yatozaga.
Uyu mugenzacyaha yasobanuye ko yagiranye ibiganiro n’abantu 25, bamuhamiriza ko babonye Mbarushimana agira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarimo abakozi ba Loni.
ICTR yafashe icyemezo cyo kutamuburanisha kuko yari yarahawe inshingano yo kuburanisha gusa abateguye umugambi wa jenoside, abandi bose basigaye bakaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.
Mbarushimana ni umwe mu bashinjwa uruhare muri Jenoside bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse byavugwaga ko yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo.
Tariki ya 11 Ukwakira 2010, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa hashingiwe ku rupapuro rw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rukorera mu i La Haye mu Buholandi.
Nk’uko inyandiko za ICC zibigaragaza, Mbarushimana yari akurikiranweho ibyaha 13 abarwanyi ba FDLR bakoreye abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu 2009.
Inama ntegurarubanza ya ICC yabaye mu Ukuboza 2011 yaje kwemeza ko nta bihamya bifatika bigaragaza ko Mbarushimana yaba yarakoze ibi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, itegeka ko arekurwa.