wex24news

Mbappé yahakanye ibyo ashinja

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yahakanye amakuru yamwanditsweho avuga ko akurikiranyweho na Polisi ya Suède ku kuba yarafashe ku ngufu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu ijoro ryo ku wa 14 Ukwakira 2024, Mbappé yahakanye amakuru yanditswe mu kinyamakuru cyo muri Suède cya Aftonbladet.

Mu minsi ishize ni bwo Mbappé yasuye umujyi wa Stockholm ajya muri kamwe mu tubyiniro twaho, gusa nyuma yo kuhava hatangwa ikirego cy’umuntu utazwi wakoreyemo ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nubwo hatagaragara amazina y’uwarezwe, Aftonbladet yavuze ko mu bucukumbuzi bwayo yasanze ari uyu mukinnyi warezwe ndetse n’abandi bagenzi be bari kumwe.

Uyu mukinnyi yavuze ko ari “amakuru y’ibihuha. Biragaragara ko bashaka kureba ko bagize amahirwe byagira icyo bitanga”.

Si we gusa wabivuzeho kuko n’abamuhagarariye basohoye itangazo rivuga ko “ibyakozwe byose ni ibinyoma kandi bitanakwiriye.” kandi bagiye kubikurikirana kugira ngo isura ya Mbappé itangirika.

Umutoza wa Les Blues, Didier Deschamps, yabajijwe ku bibazo bye avuga ko ari umuntu mukuru wo kubyitaho nubwo bifite ibyo byangije, ariko asaba itangazamakuru kwitonda.

Ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kwandika ibyo ashaka, hakaziramo n’ibicantege, mushishoze mbere yo guhitamo ibyo mwandika. Kuri iyo mpamvu rero hari ibitakirwa neza, kandi kuri Mbappé ndabizi ko azi uko agomba kwitwara.”

Kugeza ubu Mbappé utarahamagawe mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ya UEFA Nations League, ahanganye n’imanza yarezemo Paris Saint-Germain yahozemo kugira ngo ibe yamwishyura imishahara yamusigayemo ingana na miliyoni €55.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *