Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Iran, bashinjwa kugurisha intwaro mu Burusiya.
Mu bafatiwe ibihano harimo Minisitiri w’Umutekano Wungirije, Seyed Hamzeh Ghalandari ndetse na Sosiyete ishinzwe gutwara abantu mu ndege muri icyo gihugu.
EU yatangaje ko ibyo bihano byatanzwe kubera ko u Burusiya bwemerewe kugura intwaro kandi ari izo kujya gukoresha mu ntambara muri Ukraine.
Ibihano byatanzwe ni ugufatira imitungo y’abo bantu iherereye i Burayi no kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize uwo muryango.
Iran yahakanye ibyo ishinjwa byo kohereza intwaro mu Burusiya.
Iki gihugu gifatiwe ibihano mu gihe EU yo kuva mu 2022 imaze gufasha Ukraine iyiha intwaro n’inkunga ya miliyari $129.