wex24news

Col (Rtd). Joseph Karemera yaherekejwe mu cyubahiro

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana. Amakuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Karemera atabarutse, ariko agiye yaramaze kubona ibyo yaharaniye. Ati “N’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango, inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose. Ati “Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n’ayo mateka n’umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.”

Umuhango wo kumusezera wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakoranye na we n’abandi.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakoranye na we n’abandi batandukanye.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yabaye Minitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ari mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yanabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *