wex24news

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrica bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuwa Kabiri itariki ya 15 Ukwakira 2024, bambitswe imidali y’ishimwe ku kazi bakoze kajyanye n’ubutumwa bw’uwo muryango.

Umuhango wo kwambika imidali abo bapolisi bagize itsinda RWAFPU 3-2 rikorera mu mujyi wa Bangassou, wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’abapolisi mu gace k’Iburasirazuba, Madamu Abigail Unaeze.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi bakorera mu Burasirazuba bwa Centrafrica barimo Guverineri Victor Bissekoin, Innocent Masse Noudjoutar uyobora ingabo muri ako gace, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu.

Madamu Unaeze yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali, ku bunyamwuga, umuhate na disipuline byabaranze mu kazi.

Yagize ati: “Aya mezi cumi na kumwe mumaze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, turabashimira akazi k’indashyikirwa mwakoze, mwitanga kugira ngo mubashe guhangana n’imbogamizi mwagiye muhura nazo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.”

Yakomeje agira ati: “Tuzirikana kandi ibikorwa bitandukanye mwakoze bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo gutanga amaraso ku bushake, impano z’ibikoresho byo kwa muganga no kugeza amazi meza ku baturage bakennye, ibyo byose byuzuza kandi bigashimangira inshingano zo kurengera abaturage b’abasivili.

Umuyobozi w’Itsinda RWAFPU3-2, Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cya Centrafrica n’ubwa MINUSCA, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangassou ku bufatanye babagaragarije bikabafasha kuzuza inshingano zabo neza.

CSP Munyaneza yashimiye kandi abapolisi ayobora ku myitwarire myiza n’umuhate ubaranga mu kazi kuva batangira ubutumwa mu kwezi k’Ugushyingo, umwaka ushize.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bwa Loni mu gihugu cya Centrafrica ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, itsinda RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro ndetse na RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *