wex24news

RDF yanyomoje ibihuha byakwirakwijwe n’Ikinyamakuru le Monde

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwanyomoje ibihuha byakwirakwijwe n’Ikinyamakuru Le Monde ko hari abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bashinjwa guhohotera no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa muri icyo gihugu.

Muri iyo nkuru yanditswe na Barbara Debout, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashimangiye ko ingero eshatu z’abantu bivugwa ko baganirijwe n’uwo munyamakuru bashobora kuba ari ba baringa kuko nta kuntu zari gushoboka.

Mu kibazo cyo gusambanywa ku gahato uwiswe Jeanne ucuruza imboga n’imbuto, inkuru ivuga ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’u Rwanda mu birindiro bikuru byabo i Bangui mu mwaka wa 2023.

RDF yavuze ko nta musivili udafite inshingano zizwi zituma akorana n’abari mu butumwa bw’amahoro wemererwa kwinjira mu birindiro by’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, RDF yagize iti: “Ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ntibyakira abasivili batanditswe kandi badafite icyo baje gukora kwizi mu kigo, bityo nta kuntu uko gusambanya umusivili kwari gushoboka mu kigo cya gisirikare.”

Ku rundi rugero rw’uwitwa Grace w’imyaka 28 y’amavuko wavuzwe mu nkuru ko yasambanyirijwe mu Mujyi wa Paoua uherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, ubuyobozi bwa RDF bwashimangiye ko nta basirikare b’u Rwanda bigeze boherezwa muri ako gace, bityo ibyo birego nta shingiro bifite.

Mu kibazo kindi cyo gufata ku ngufu cyavuzwe mu nkuru, cy’abagore babiri bo mu gace ka Ndassima gaherereye mu bilometero 400 uvuye i Bangui, na ho ngo nta musirikare w’u Rwanda urahoherezaa kuva Ingabo z’u Rwanda zatangira koherezwa muri icyo gihugu mu mwaka wa 2014.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashimangiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari sakirirego by’umwihariko ku bari mu butumwa bw’amahoro, ari na yo mpamvu butarebera mu gihe abasirikare b’u Rwanda bashinjwa ibyaha biremereye nk’ibyo bidafite ishingiro.

Mu gihe umwanditsi w’inkuru na we hari aho avuga ko yiboneye ingero z’abasirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro bahohotera abagore mu gace ka Bria, RDF ihamya ko ibyo bibazo byahise bishira ubwo abasirikare b’u Rwanda boherezwaga muri ako gace.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Ikinyabupfura, isura nziza n’imikorere izira amakemwa y’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro ntibishidikanywaho.”

Mu myaka 20 yose ishize, Ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu butumwa bw’amahoro zagiye zisohozanya ubwo butumwa zahawe ubunyangamugayo no kubaha abasivili bashinzwe gucungira umutekano, cyane ko bijyanye no kubahiriza indangagaciro shingiro zo kubarinda no kubahiriza uburenganzira bwabo (R2P).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *