Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kudaha agaciro icyifuzo cyo kurekurwa cya Manzi Sezisoni akurikinyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ibyaha akekwaho bishingiye ku kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya Billion Traders FX, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwagaragaje ko hari hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze ibyaha akurikiranyweho, rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku wa 28 Kanama 2024 ariko Manzi arabijuririra.
Manzi yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko yarekurwa kuko nta cyaha yakoze ngo kuko ibyo aregwa bishingiye ku byo yakoze abiherewe uburenganzira na RDB.
Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo kugira ngo akurikirane amafaranga y’abanyarwanda afite, ari mu kigo bakoranaga cya ICE Market muri Australia.
Yavuze ko atatoroka ubutabera kuko afite aho abarizwa kandi hazwi.
Yasabye imbabazi zo kuba atarabashije kwishyura abakiliya be ku gihe ariko yemeza ko afite ubushobozi bwo kubishyura mu gihe yaba arekuwe.
Yongeye gushimangira ko kuba afunzwe biri kumuhombya kandi bigatuma atanishyura abakiliya be.
Ati “Mbaye ndekuwe by’agateganyo, nakwishyura abakiliya banjye kandi Urukiko igihe rwankenera naboneka.”
Yavuze ko bamwe mu bakiliya be bamaze kumurega mu Rukiko rw’Ubucuruzi bashaka ko abishyura amafaranga abafitiye bityo ko arekuwe byamufasha kubikurikirana.
Yavuze ko yari ari gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ngo abe yagaruza amafaranga ye ICE Market yafunze.
Manzi Davis Sezisoni akurikinyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo budakurikijwe amategeko ndetse n’Iyezandonke.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bwe nta shingiro bufite.
Buvuga ko Manzi atatanze ibimenyetso by’ayo mafaranga avuga ko afungiwe muri Australia.
Bwagaragaje ko RDB yamuhaye icyemezo cy’ishoramari ryo gukora ibirebana no kuvunja amafaranga ariko ko yagombaga guhabwa uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda, ndetse na Capital Market.
Bwagaragaje kandi ko Manzi yemera ko yakoraga ibyo kuvunja amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi nta ruhushya abifitiye.
Bwavuze ko bwemeranya n’icyemezo cy’urukiko rwa mbere kuko rwerekanye impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikinyweho.
Bwagaragaje kandi ko urubanza rujuririrwa rwamaze kuregerwa Urukiko mu mizi, bugira inama Manzi n’umwunganizi we ko basaba guhabwa itariki ya hafi aho gutinda mu bujurire.
Bwavuze ko kuba Manzi afite umwunganizi kandi akaba areganwa n’umugore we ukurikiranwa ari hanze nta mpamvu zo kumurekura kuko ibyo avuga ko yakurikirana byakorwa n’umugore we cyane ko yari yaramugize Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Billion Traders FX.
Bwashimangiye ko nubwo Manzi avuga ko abereyemo umwenda abanyarwanda atari byo ahubwo ko ari abo yambuye hakoreshejwe uburiganya.