wex24news

William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya

Perezida wa Kenya, William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya ari we Kithure Kindiki, nyuma yuko uwari uri kuri izi nshingano, Rigathi Gachagua yegujwe.

Rigathi Gachagua yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abasenateri mu Nteko rusange yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira, aho 2/3 by’abagize Sena batoye icyemezo cyo kumweguza.

Amakuru yatangajwe muri iki gitondo, ni uko Perezida William Ruto yagennye Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya, akaba yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko izina rye.

Biteganyijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bagomba gutora icyemezo cyo kwemeza Kindiki wagize imyanya inyuranye irimo kuba yarabaye Umusenateri.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula yatangaje ko yakiriye iri shyirwaho rya Visi Perezida mushya.

Yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwa Perezida bwo gushyira Professor Kithure Kindiki ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya.”

Itegeko Nshinga rya Kenya riteganya ko iyo Perezida yashyize mu nshingano umuyobozi abimenyesheje Inteko Ishinga Amategeko, abayigize bagomba gutora bemeza cyangwa banga uwashyizweho, ariko ko bikaba bidasabwa ubwiganze bwa 2/3.

Kithure Kindiki washyizweho nka Visi Perezida mushya wa Kenya, namara kwemeza n’Inteko Ishinga Amategeko, azarahirira izi nshingano.

Uyu munyapolitiki usimbuye mugenzi we ushinjwa ibyaha birimo ivangura rishingiye ku bwoko, yagize imyanya inyuranye irimo kuba yari Umunyamabanga wa Leta w’Umutekano w’Imbere yari amazeho imyaka ibiri, aho mbere yabaye Umusenateri muri manda ebyiri z’imyaka 10, aho yari ahagarariye agace k’iwabo ka Tharaka Nithi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *