wex24news

Cent yahishuye impamvu asabira igifungo P.Diddy

Umuraperi 50 Cent ari mu bantu bishimiye ku mugaragaro ifungwa rya P.Diddy basanzwe badacana uwaka dore ko yari amaze igihe asaba ko bamufunga. Ubu yasobanuye impamvu adashaka ko afungurwa ndetse anavuga ko yaramaze imyaka 10 abimusabira.

Umuraperi 50 Cent ari mu bantu bishimiye ku mugaragaro ifungwa rya P.Diddy basanzwe badacana uwaka dore ko yari amaze igihe asaba ko bamufunga. Ubu yasobanuye impamvu adashaka ko afungurwa ndetse anavuga ko yaramaze imyaka 10 abimusabira.

Curtis Jackson umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ibikorwa by’ubucuruzi, yamamaye kwizina rya 50 Cent. Kuva mu 2022 ibirego byo gufata ku ngufu byabaga byinshi kuri P.Diddy, yakunze kugira icyo abivugaho ndetse akanemeza ko yabikoze bitewe n’uburyo amuzi.

Ntiyagarukiye aho kuko mu mpera za 2023 50 Cent yagize ati: ”Diddy bamufunge, amafaranga ye amaze igihe amutwikira ariko noneho ubu sinzi ko hari icyo azamumarira”. Yongeyeho kandi ko uretse ibyo gufata ku ngufu P.Diddy ashinjwa ko ariwe uri inyuma y’urupfu rwa Tupac Shakur.

Mu minsi ishije ubwo P.Diddy yafungwaga byashimishije 50 Cent wahise avugavu ko noneho ‘akwiye kubazwa ibyaha byose yakoze kuva kera bahishiriye’. Gusa benshi ku mbuga nkoranyambaga baramunenze bamwibutsa ko nta mugabo useka mugenzi we ufunze.

Ubu 50 Cent yakoranye ikiganiro cyihariye na People Magazine cyibanze ku cyo atekereza ku ifungwa rya P.Diddy yaramaze igihe abisabira. Mu gutangira 50 Cent yahereye ku bantu bamunenga ko yishimiye ifungwa rye, ati: ”Abantu bangaya ko nishimiye ko Puffy yafunzwe ni abatamuzi neza, njyewe nzi byinshi bibi yakoze kuva kera ku buryo nabonaga akwiriye kubihanirwa”.

Yakomeje avuga ko amaze imyaka 10 asabira igifungo P.Diddy. Ati: ”Basubiye inyuma bakareba ibiganiro natanze kera babona ko atari vuba nsabiye ifungwa kuri Puffy. Hashize imyaka 10 mbivuga, ndi mu bahanzi bake bemeye kuvugisha ukuri kuri we ntitaye ku ngaruka byangiraho”.

50 Cent uvuga ko azi ibyaha byinshi Diddy yakoze mu myaka ya kera, yasobanuye impamvu ashaka ko aguma muri gereza. Ati: ”Ubundi numva umuntu wese ukoze icyaha yagihanirwa uko yaba ameze kose, kandi sinjya shyigikira ibintu bibi mbibona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *