wex24news

M23 yinjiye muri Teritwari ya Walikale

Umutwe wa M23 ku Cyumweru wigaruriye ku nshuro ya mbere uduce two muri Teritwari ya Walikale, nk’uko amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi muri iriya Teritwari abyemeza.

Uyu mutwe amakuru aravuga ko waraye wigaruriye uduce twa Kishali na Kalembe, ndetse ko ingabo zawo zari mu bilometero bibarirwa mu munani hafi y’akandi gace ka Kalonge na ko gaherereye muri Walikale.

Kwigarurira turiya duce byakurikiye imirwano ku Cyumweru yiriwe isakiranya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bemeje amakuru y’ifatwa rya turiya duce harimo depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Willy Mishiki wavuze ko kuba M23 yatwigaruriye “ni ingenzi kuri yo”, bijyanye no kuba byayiharuriye amayira yo kwinjira mu ntara za Tshopo, Kivu y’Amajyepfo na Maniema; ndetse no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Depite Juvenal Munobo wahoze ahagarariye Walikale mu Nteko Ishinga Amategeko we yagize ati: “Ndasaba FARDC gutiza amaboko akomeye Wazalendo mu rwego rwo kubirukana (M23)”.

Munobo yagaragaje ko kuba M23 yinjiye muri turiya duce twa Teritwari ya Walikale dusanzwe dukungahaye ku mabuye y’agaciro biteje ibyago by’uko bishobora gukomeza gutiza umurindi “abateye Congo”.

Walikale ibaye Teritwari ya gatanu M23 yinjiyemo kuva mu myaka igera kuri itatu ishize ubwo yuburaga imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo.

Uyu mutwe usanzwe ugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *