wex24news

Polisi yatangije ikipe ya Karate

Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda, yatangije ikipe y’Abapolisi bakina umukino Njyarugamba wa Karate.

Kuri uyu wa Gatandatutariki ya 20 Ukwakira ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda, habereye irushanwa rya Karate ryiswe “Inter-Units Competition”, iri ryahuje Abapolisi baturutse mu Nzego zitandukanye zigize Polisi y’Igihugu.

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DGP, Jeanne Chantal Ujeneza, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Niyongabo Damy ndetse na Rurangayire Guy Didier uyobora Ishyirahamwe ry’Abayapani bakina Karate mu Rwanda.

Inter-Units Competitions yatangiriye mu mukino wa Karate, ariko Umuyobozi wungirije wa Polisi yatangaje ko izakomereza no mu yindi mikino by’umwihariko. Iri rushanwa ryabayeho hanagamijwe gushingwa ikipe y’Abapolisi bakina uyu mukino, bazajya bakina amarushanwa y’imbere mu Gihugu no hanze yacyo.

Abitabiriye iri rushanwa, barushanyijwe mu buryo butandukanye burimo Kata mu bahungu n’abakobwa, Kumite abahungu n’abakobwa. Ibi byombi ni ibice bigize umukino wa Karate. Abahize abandi bahembwe imidari.

DGP Jeanne Chantal Ujeneza, yijeje aba bakinnyi b’Abapolisi ko hagiye kubakwa Inyubako y’Imikino izwi nka Gymnase izaba irimo ibibuga byinshi birimo n’icyo bazajya bitorezaho bakanagikiraho amarushanwa atandukanye.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, ikipe zikina Volleyball mu bagabo n’abagabore n’abakina imikino Ngororamubiri irimo kwiruka ku maguru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *