wex24news

Umwami Charles III yibasiwe n’Umusenateri

Umusenateri wigenga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Australia, Lidia Thorpe, yamaganye Umwami Charles III w’u Bwongereza, amumenyesha ko mu bihugu ayoboye, icyabo kitarimo.

Kuva tariki ya 18 Ukwakira 2024, Charles III ari mu ruzinduko rw’akazi muri Australia, kimwe mu bihugu byo mu muryango Commonwealth abereye Umwami.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2024 ubwo yagezaga ubutumwa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Senateri Thorpe wari wicaye mu myanya y’inyuma, yahagurutse, amuca mu ijambo n’uburakari bwinshi.

Senateri Thorpe yabwiye Umwami Charles III ko u Bwongereza bwategetse Australia, bwica abantu bayo, asaba ko ibihugu byombi byagirana amasezerano, igihugu cyabo kigasubiza ibyo cyibwe.

Yagize ati “Mwakoreye abantu bacu Jenoside. Muduhe ibyo mwatwibye; amagufwa yacu, imitwe yacu, abana bacu, abantu bacu. Mwasenye ubutaka bwacu. Muduhe amasezerano, turashaka amasezerano.”

Mu gihe Senateri Thorpe yari akomeje kwegera imbere, aho Umwami yari yicaye, abashinzwe umutekano bamusohoye mu cyumba cy’Inteko, ariko asohoka akivuga amagambo akarishye, ati “Ubu si ubutaka bwanyu. Ntabwo uri umwami wanjye.”

Mu kiganiro na BBC, uyu munyapolitiki yasobanuye ko impamvu Umwami Charles III adakwiye kuyobora Australia ari uko adakomoka muri iki gihugu, yongeraho ko adashobora kubaha abakoloni kuko ngo babiciye abantu.

Yagize ati “Kugira ngo wemerwe, uba ugomba kuba ukomoka kuri ubu butaka. Ntabwo akomoka kuri ubu butaka. Twabwiyoborera, tukaba igihugu cyiza ariko ntabwo twakubaha abakoloni bafite abakurambere yavugagaho bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe benshi na jenoside yakorewe benshi.”

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, na we yabwiye Charles III ko igihe kigeze ngo biyobore, amushimira ko yubashye abo muri iki gihugu mu gihe baganiraga ku mushinga w’Itegeko Nshinga rishya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *