Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima Rhabia yatangaje ko yasezeye ku mwunga wo gusifura.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagira na Radiyo B&BKigali aho yavuze ko yasezeye ku giti cye naho ibyo abandi batangaza atabi.
Yagize ati” Nasezeye ku giti cyanjye ibyo abandi bavuga njye simbizi”.
Mukansanga yatangiriye urugendo rwe rwo gusifura, ubwo yigaga mumwaka wanyuma mumashuri yisumbuye kukigo cya Saint Vincent de Paul Musanze, mu mwaka 2007 nibwo yatangiye gusifura bwambere byemewe na FERWAFA.
Mukansanga yakoze amateka mu mwaka wa 2022, aho yaciye agahigo ko kuba umunyafurikakazi wa mbere usifuye imikino y’igikombe cy’Isi mu bagabo. Akaba yari umusifuzi wa kane mu mikino u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1. Ni inkuru kandi yagarutsweho cyane n’ibitangazamakurumpuzamahanga byinshi.
No ntangiriro zu mwaka wa 2022, Mukansanga kandi yari yanditse ayandi mateka ubwo yabaga umugore wa mbere uyoboye umukino wa mbere w’abagabo mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu – CAN cyakiniwe muri Cameroun, kikegukanwa na Senegal.
Nabwo byabaye amateka kuri Mukansanga kuko iyi CAN yatangiye gukinwa mu 1958 naho igikombe cy’isi gitangira mu 1930, bivuze ko imyaka 92 yose nta Munyafrikakazi wari warigeze ugaragara mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi ndetse n’icya Afurika.
Salima Mukansanga yanagaragaye mu basifuzi basifuye imikino ya Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu mwaka ushize wa 2021.