Nyuma y’ibirego bitandukanye bimaze iminsi bitangwa bishinja Umuraperi Sean John Combs uzwi nka Diddy cyangwa P. Diddy, ibyaha by’ihohotera, kuri ubu haje ikindi cy’umugabo w’umushoramari na we winjiye kuri uru rutonde.
Uyu mugabo wacuruzaga imodoka zihenze, yatanze ikirego cye avuga ko Diddy yamuhohoteye ubwo bari bagiye mu birori bya ‘Ciroc Party’; inzoga uyu muraperi yamamazaga.
Uyu mugabo wahawe amazina ya John Doe mu rukiko, avuga mu kirego cye ko ibi byabaye mu 2022 ubwo Diddy yari ari kumurika ku mugaragaro ‘brand’ ye ya Vodka.
Yavuze ko P.Diddy yamutumiye mu biro bye mu gihe iki gikorwa cyari kiri kuba akamukuramo ipantalo ndetse na we akikuramo iye.
Muri iki kirego agaragaza ko Combs yakomeje kwegera uyu mugabo watanze ikirego cyane ndetse agatangira kumukorakora ku gitsina mu buryo bugamije kumusambanya.
Uyu yavuze ko byamusigiye ibikomere, kuko atari azi icyo yakora muri icyo gihe yari ari gukorerwa ibyo. Ku bw’amahirwe hari umwe mu bakinnyi b’umwe mu mikino ikunzwe ku isi wahawe inyito ya “Professional Athlete A” winjiye muri ibyo biro, bituma uwo mugabo asimbuka umutego wa P.Diddy.
Nyuma yo kwinjira k’uyu mukinnyi ngo uyu mushoramari yahise asohoka yiruka ndetse ahita ava muri ibi birori byihuse.
Yavuze ko ngo yagiye muri ibi birori nyuma yaho Diddy yari amaze igihe kinini ari umukiliya we, kandi akaba yari azi ko muri ibi birori haraba harimo ibyamamare.
Yavuze ko yafashe ifoto ya Diddy yicaranye na bamwe mu byamamare muri ibi birori ndetse anayigaragaza muri iki kirego, nubwo bamwe barimo batagaragazwa amasura.
Iki kirego kije gikurikira icyari cyatanzwe n’umugore uheruka kuvuga ko Diddy yamusambanyije afite imyaka 13, mu birori biherekeza MTV Video Music Awards byabaye mu 2000.
Yari uwa gatanu ushinje P.Diddy mu minsi ibiri ishize. Abaherukaga bane bashinje uyu mugabo barimo uwamushinje ko yamuhohoteye mu 2022 ndetse hari n’uwo mu 2014. Muri abo kandi harimo n’umuraperi w’umugore wavuze ko yamufashe ku ngufu mu gihe atigeze atangaza.