wex24news

beyonce yasabye abagore gushyigikira kamala harris

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki, Beyonce yasabye abanyamerika byumwihariko abagore kuzashyigikira Kamala Harris mu matora ya Perezida azaba mu kwezi gutaha.

Beyonce ari mu byamamare byafashe iya mbere mu gushyigikira Harris ndetse ubwo yatangiraga kwiyamamaza yahise amuha uburenganzira bwo gukoresga indirimbo ye “Freedom”.

Ubwo Kamala yaragiye kwiyamamaza mu mujyi wa Houston i Texas,Beyonce yamuherekeje, anahavugira ijambo yageneye cyane abari n’abategarugori

Beyoncé introduced Kamala Harris at a campaign event in Houston on Friday night.

Yagize ati”ntago ndi hano nk’icyamamare cyangwa nk’umunyapolitiki, ndi hano nkamwe mwese mufite abana mukunda mwifuriza ahazaza heza kandi hatekanye ni ngenzi gutora Kamala, twizeyeho kuzarinda ahazaza hatarimo ivangura cyangwa hari ababuzwa uburenganzira bwabo.

Beyonce yagize icyo asaba abagore ati”ndasaba abagore bose ko mwazatora Kamali, niwe uzareberera inyungu zacu kandi niwe uzadusubiza uburenganzira ku mubiri wacu, nk’umugore twese tugomba kumushyigikira kuko niwe uzi neza ibyo tunyuramo”.

CNN yatagajeko gushyigikira Kamala ku mugaragaro bisobanuye ikintu gikomeye kuri Kamala kuko amahirwe meshyi y’uko umubare w’abazamutora wakwiyongera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *