Ikipe y’igihugu “Amavubi” yatsinzwe na Djibouti igitego 1-0 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya mbere, mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizaba muri Gashyantare 2025.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, kuri Sitade Amahoro i Remera.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 18’ Amavubi yabonye amahirwe imbere y’izamu ku mupira Tuyisenge Arsene yinjiranye anyuze ibumoso, wawuhinduye ashaka Niyibizi Ramadhan, ubwugarizi bwa Djibouti buratabara.
Kugeza ku munota wa 32’ Amakipe yombi yakomeje gushaka ibitego ariko nta n’imwe yigeze ibona uburyo buzima bwari kuvamo igitego.
Ku munota wa 33’ Amavubi yabonye amahirwe meza yo gufungura azamu ku mupira wazamukanywe na Dushimimana Olivier ari kumwe n’umukinnyi umwe wa Djibouti gusa, ageze mu rubuga rw’amahina atera ku ruhande ashaka utsinda ku giti cy’izamu cya cya kabiri umupira ujya hanze y’izamu.
Ku munota wa 40’ Amavubi yongeye kubona uburyo imbere y’izamu ku mupira watewe na Niyibizi Ramadhan nko muri metero nka 25, ukora ku mukinnyi wa Djibouti ujya muri koruneri.
İyi koruneri yatewe Muhire Kevin, Iyabivuze Osee ashyize umutwe umupira ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ‘Amavubi yatangiranye impinduka Mugisha Gilbert afata umwanya Niyibizi Ramadhan.
İzi mpinduka zafashije gusatira cyane izamu rya Djibouti binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Mugisha Gilbert harimo uburyo bwiza yabonye imbere y’izamu ku munota wa 50’ ku mupira muremure yahawe na Niyigena Clement ari mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye umupira ujya hejuru gato y’izamu rya Djibouti.
Ku munota wa 61’ Amavubi yongeye gukora impinduka Omborenga Fitina asimburwa na Byingiro Gilbert.
Ku munota wa 66’ Amavubi yahushije uburyo bwabazwe ku mupira ukomeye watewe na Muzungu, ukurwamo n’umunyezamu Sulait Luyima uwushyize muri koruneri itagize ikivamo.
Ku munota wa 79’ Djibouti yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gabriel Dadzie ku mupira yinjiranye mu ruhande rw’iburyo, aroba umunyezamu Niyongira Patience kuri poto ya mbere.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane n’Amavubi harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 88 Amavubi yabonye koruneri, umupira ushyizweho umutwe na Ndayishimiye Didier ukubita igiti cy’izamu uvamo mbere y’uko umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+2 Djibouti yari mu mukino neza, yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira watewe na Ahmed Omar wateye ishoti, awushota myugariro w’Amavubi uvamo.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Djibouti igitego 1-0, uba umukino wa mbere mu mateka Djibouti itsinze u Rwanda.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 saa kumi n’ebyiri kuri Sitade Amahoro.
Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura nizaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu kwezi k’Ukuboza.