wex24news

Imbangukiragutabara yarenze umuhanda

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yarenze umuhanda ijyanye umugore utwite inda y’amezi 4 ihita ivamo, abandi batanu bari kumwe na bo mu modoka barakomereka.

Image

Iyo modoka yari irimo n’umurwaza we ufite uruhinja rw’amezi 8, umuganga na shoferi, yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi.

Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo Niyitegeka Gérard, yavuze ko mu bakomeretse batanu bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Mibilizi, na ho umugore wakuyemo inda we ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Ati: “Yari yavuye ku Kigo Nderabuzima mu ma saa sita z’igicuku, igeze muri uriya Mudugudu wa Kabugarama isigaje iminota itagera ku 10 ngo igere ku Bitaro bya Mibilizi iracuranguka igwa mu kabande muri metero 300 uvuye ku muhanda. Umugore wari ufite ibibazo by’inda yari itangiye kumutera ifite amezi 4 gusa twamwohereje ku Bitaro bya Mibilizi ihita ivamo na we akaba amerewe nabi cyane, yagejejejweyo ahita ajyanwa muri CHUB.”

Yakomeje agira ati: “Hari hanarimo umugore wari ufite agahinja k’iminsi umunani kavukanye ibibazo na ko kari kajyanwe mu Bitaro bya Mibilizi kwitabwaho  n’abaganga, kahise kavunika ukuguru na nyina arakomereka, muganga n’umushoferi na bo barakomereka bari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.”

Yavuze ko iyi mbangukiragutabara bari barayihawe ku wa 15 Ugushyingo umwaka ushize, ikurikira iyo bari bahawe ku wa 30 Nyakanga 2022, nyuma y’uko bari bamaze igihe kinini cyane ntayo bagira, abagore bo mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda babyarira mu nzira.

Bikaba byongeye kubabera ibibaz bikomeye kuko igihe batahabwa indi vuba kuko iyi yashwanyaguritse cyane, igihari aho mu kabande, baba basubiye mu ngorane zo kongera kubona ababyeyi babyarira mu bihuru bataragera ku Kigo Nderabuzima.

Ati: “Turaba twitabaje iz’Ibitaro bya Mibilizi ariko birakomeye cyane kuko kugira ngo imbangukiragutabara izave kuri ibyo bitaro tuyitumyeho ize ifate umurwayi cyangwa umugore uri ku nda imujyane ku bitaro, ari amasaha menshi cyane n’ubundi agerayo ibibazo yari afite byarushijeho kwiyongera.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yemereye Imvaho Nshya aya makuru avuga ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Ati: “Ni imodoka Jeep Land cruiser GR 569E Ambulance y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari itwawe na Tuyizere Théobald, yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yerekeza ku Bitaro bya Mibilizi irimo abantu 6, igeze mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi. Umushoferi ararangara irenga umuhanda igwa mu kabande abari bayirimo bose barakomereka.”

Yasabye abashoferi kwitwararika bakirinda uburangare igihe cyose batwaye imodoka kugira ngo birinde banarinde abo batwaye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abatwaye nijoro bakanibuka kujya banyuzamo bakaruhuka kugira ngo ibitotsi bitabatwara bagateza impanuka abo batwaye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *