Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo ibyaha ashinjwa bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Urubanza rwa Rwamucyo wabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, CUSP, rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024.
Yashinjwaga ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.
Ibi byaha bifitanye isano n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakusanyijwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho Dr Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko Dr Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).
Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr Rwamucyo asaba Interahamwe ko zigomba kwica.
Yagize ati “Yabwiye umuyobozi wo kuri bariyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa ‘bagira Abatutsi uburiri bwabo.”
Uyu muganga w’imyaka 65 y’amavuko n’abanyamategeko be, Me Philippe Meilhac na Françoise Marthe, bahamya ko ari umwere.
Yemeye ko koko yatanze amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside, gusa ngo yabikoze mu rwego rwo gukumira ingaruka yari kugira ku bidukikije. Yahakanye gusaba ko abazima bashyirwa muri ibi byobo.
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, Umushinjacyaha Nicolas Peron, yabwiye urukiko ko hagaragajwe ibimenyetso byose byerekana ko Dr Rwamucyo yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi, atoteza Abatutsi, abakorera n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.
Uyu Mushinjacyaha yasabye urukiko kutemera ko Dr Rwamucyo ataryozwa uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare, ati “Turabasaba kutemerera Eugène Rwamucyo acika ibyo yakoze.”