Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Samson Cherarkey, yatanze umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, usaba ko manda ya Perezida n’abagize Inteko yakongerwa.
Uyu musenateri yasobanuye ko manda ebyiri Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko batagomba kurenza ari nke, kuko ngo zishobora gutuma batageza igihugu cyabo ku ntego bihaye.
Cherarkey yagaragaje ko manda y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ikwiye kuva ku myaka itanu, ikagera kuri irindwi, asobanura ko yagabanya amafaranga ashorwa mu matora.
Sena ya Kenya yahaye abaturage urubuga kugira ngo batange ibitekerezo ku buryo bumva umushinga wa Senateri Cherarkey. Biteganyijwe ko izabisuzuma, ibone gufata umwanzuro.
Mu gihe uyu mwanzuro utarafatwa, abasenateri ntibumva kimwe uyu mushinga. Bamwe muri bo bagaragaza ko kuvugurura Itegeko Nshinga atari cyo gikwiye kubaraza ishinga kuko ngo imyaka itanu kuri manda irahagije.