wex24news

igitero cya Isiraheli yagabye kuri libani cyahitanye abantu 19

Ingabo za Isiraheli zikomeje kugaba ibitero mu turere twinshi two mu majyepfo ya Libani, Aho byahitanye ubuzima bw’abantu 19.

Image

Ku rundi ruhande ariko, mu gihe ingabo za Isiraheli zongereye ibitero kuri Libani kuva ku ya 23 Nzeri, Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho wa Libani Najib Mikati avuga ko yizeye ko mu masaha cyangwa mu minsi iri imbere habaho guhagarika imirwano hagati ya Hezbollah na Isiraheli.

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Libani Najib Mikati, yatangaje ko yizeye ko amasezerano yo guhagarika imirwano na Isiraheli azasinywa mu masaha make cyangwa mu minsi iri imbere, mu gihe televiziyo y’Igihugu ya Isiraheli yerekanaga umushinga wa gahunda yo guhagarika imirwano y’iminsi 60.

Umuyobozi mushya wa Hezbollah, Naïm Qassem, yemeje ko umutwe w’abayisilamu bo muri Libani ushobora gukomeza kurwanya Isiraheli nubwo wakubiswe, mu gihe yavuze ko yiteguye guhagarika imirwano.

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko nibura abantu 19 bishwe n’igitero cya Isiraheli mu bice bibiri byo mu karere ka Baalbeck (iburasirazuba).

Isiraheli ikomeje kugaba ibitero byayo kuri Hamas muri Gaza, mu gihe ibihugu by’abahuza bitegura gusaba ko habaho agahenge k’ukwezi kumwe, gateganya guhana imfungwa zafashwe bugwate ku mfungwa z’Abanyapalesitina zifitwe na Isiraheli kimwe no kongera imfashanyo nk’uko amakuru yizewe aturuka mu mishyikirano abitangaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *